Categorized | Inama

Rwanda | Nyamasheke: Abajyanama b’Ubuzima barahugurwa kuri serivise zo kuboneza urubyaro

Abajyanama b’Ubuzima barahugurwa kuri serivise zo kuboneza urubyaro

Serivise zo kuboneza urubyaro zikwiriye kwegerezwa abaturage ku rwego rw’umudugudu ku buryo umuturage uzikeneye bitaba ngombwa ko akora urugendo rurerure ajya ku kigo nderabuzima.

Ibi ni ibikubiye mu nyigisho zihabwa abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Nyamasheke, mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri barimo ajyanye n’uburyo bwo guha abaturage serivise zo kuboneza urubyaro.

Kuva ku wa mbere, tariki ya 3 Ukuboza 2012, abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Nyamasheke bari mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri agamije kubongerera ubumenyi bwo gutanga serivise zo kuboneza urubyaro ku baturage hirya no hino mu midugudu aho bakorera.

Umwihariko w’aya mahugurwa ni uko uretse serivise zo gutanga ibinini ku bakenera kuboneza urubyaro, abajyanama b’ubuzima noneho bahugurwa ku buryo bwo gukoresha inshinge.

Musabyemariya Veneranda, ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abajyanama b’Ubuzima mu kigo nderabuzima cya Nyamasheke kiri mu murenge wa Kagano atangaza ko uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro bahuguramo abajyanama b’ubuzima  bugamije kwegereza abaturage serivise zo kuboneza urubyaro kugira ngo be kujya bakora ingendo ndende bajya ku bigo nderabuzima.

Nyirahabimana Philomene, ni Umujyanama w’Ubuzima ukorera mu mudugudu wa Matara mu kagari ka Shara mu murenge wa Kagano. Amaze imyaka 10 muri uyu murimo. Avuga ko akazi ke yumva akishimiye kandi akabikora abishaka kuko aba azi ko arimo guharanira ineza y’ubuzima bw’abaturage.

Nyirahabimana avuga ko aya mahugurwa azatuma abajyanama b’ubuzima baha serivise nziza abaturage batagombye kuvunika kuko ibyo bigira muri aya mahugurwa bazabisangisha aba baturage iwabo mu midugudu.

Kuba uburyo bwo gukoresha inshinge abenshi babutinya, uyu mujyanama w’ubuzima Nyirahabimana Philomene we yemeza ko nta mpungenge afite kuko amahugurwa amaze guhabwa nk’umujyanama w’ubuzima yatumye yubaka ubumenyi buhagije ku buryo n’izo serivise yazitanga atishisha.

Abajyanama b’ubuzima bagira uruhare rukomeye mu gusigasira ubuzima bw’abaturage hirya no hino mu midugudu.

Gahunda ya leta yo guhugura abajyanama b’ubuzima ndetse n’uruhare bagira rwo kwita ku bagore batwite kuva basamye kugeza babyaye, aho babafasha kubyarira ku mavuriro; hiyongeraho kuvura abana ku ndwara zimwe na zimwe, nta washidikanya ko biri mu byatumye impfu z’abagore bapfa babyara ndetse n’impfu z’abana bari munsi y’imyaka 5 zigabanuka.


 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook