Categorized | Inama

Kayonza: Ikigo cy’urubyiruko kizajya gisanga urubyiruko aho ruri kugira ngo rupimwe virusi itera SIDA ku bushake

Ikigo cy’urubyiruko kizajya gisanga urubyiruko aho ruri kugira ngo rupimwe virusi itera SIDA ku bushake

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza (Kayonza Youth Friendly Center), Mwiseneza Jean Claude, avuga ko abakozi b’icyo kigo bagiye kujya basanga urubyiruko aho ruri mu midugudu kugira ngo ababishaka bipimishe SIDA ku bushake.

Ibyo ngo biri muri gahunda yo kwegereza urubyiruko serivisi zitangirwa muri icyo kigo kugira ngo zigere no ku rubyiruko rwa kure hashoboka nk’uko Mwiseneza abivuga.

Ikigo cy’urubyiruko cy’i Kayonza cyashyizweho kugira ngo gihugugure urubyiruko ku bintu bitandukanye birimo kwigishwa kuri gahunda yo kuboneza urubyaro, kwirinda SIDA, kwihangira imirimo ndetse kinafashe urwo rubyiruko kubona uburyo bwo kwidagadura mu mikino inyuranye.

Ikigo cy’urubyiruko kizajya gisanga urubyiruko aho ruri kugira ngo rupimwe virusi itera SIDA ku bushake2

Gusa hari bamwe mu rubyiruko batazi ko icyo kigo gihari, hakaba n’abakizi ariko batakigana kubera ko bibasaba gukora ingendo ndende kugira ngo bakigereho. Umuhuzabikorwa w’icyo kigo avuga ko ibyo byatumye hatekerezwa uburyo bwo korohereza urubyiruko rwo mu mirenge ya kure kugira ngo rubone serivisi z’icyo kigo, n’abatakizi bamenye ko kiriho kandi gikora.

Ibyo ngo bizakorwa hatangwa amakuru kuri icyo kigo mu mirenge yose y’akarere ka Kayonza binyuze mu buyobozi bw’ibanze, bikazanajyana no kumanura serivisi zimwe mu zitangirwa muri icyo kigo kugera ku rwego rw’umudugudu, kugira ngo zigere ku rubyiruko rwinshi rushoboka.

Ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza cyatangiye gukora mu kwezi kwa munani k’umwaka wa 2012, ariko umubare w’urubyiruko rukigana uracyari muto ugereranyije n’inyigisho gitanga kandi zigatangirwa ubuntu.

Urubyiruko rwo mu murenge wa Mukarange cyubatsemo ni rwo rukunze kwitabira izo nyigisho kuko bitarusaba gukora ingendo ndende kimwe n’urwo mu mirenge y’icyaro, rimwe na rimwe hakiyongeraho n’urwo mu mirenge ihana imbibe n’uwa Mukarange.

 

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook