Categorized | Inama, Slider

Rubavu: abaturage n’abayobozi ntibumvikana ku gitera indwara z’imirire mibi

Bamwe mubana kutagira indyo yuzuye bituma badindira

Bamwe mubana kutagira indyo yuzuye bituma badindira

Imwe mu mirenge igize akarere ka Rubavu haracyaboneka abana bagezweho n’ingaruka z’imirire mibi kandi aka karere kazwiho kweza imyaka myinshi irimbo imboga, ubuyobozi bukavuga ko bitari bikwiye ko hari umwana ugerwaho n’izi ngaruka uretse imyumvire y’ababyeyi.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko ingaruka z’imirire mibi zigera kubana biterwa n’imyumvire y’ababyeyi,  bo siko babibona kuko bavuga ko biterwa n’ubushobozi bucye, bamwe mubaturage bo mu murenge wa Rubavu ahari abaturage bimuwe Gishwati bavuga ko aho bimuriwe habatonze bituma badashobora kubona imboga n’ibindi biribwa nkuko babibonaga muri Gishwtai.

Umwe mubo twaganiriye avuga ko Gishwati hari ubutaka bwiza bahinga imboga zikera abana bagashobora kubona indyo yuzuye ariko ngo aho bimuriwe ni mu mabuye ntacyo bapfa guhinga.

Ubwinshi bw’abana butuma ibiryo bifite intungamubiri bitaboneka

Ubwinshi bw’abana butuma ibiryo bifite intungamubiri bitaboneka

Kutagira aho bahinga bari barabimenyereye byarabatonze kuko ubu babyuka bajya guca inshuro kandi nabwo idahagije bigatuma aho guhaha ibifite intungamubiri zihagije bashaka ibyinshi bihaza umuryango bikagira ingaruka kubana.

Umwe mubakorera amafaranga ufite abana umunani yatubwiye ko iyo yakoze ashobora kubona ibitunga umuryango ariko ngo iyo yabuze ikiraka nibyo bidafite intungamubiri birabura.  Ati “ubu tumaze kubona ingaruka zo kubyara abana benshi, mfite abana umunani ariko kubahaza birangoye, imirire mibi irahari ariko nibyo bidafite intungamubiri hari igihe bibura.”

Brigitte Umulisa, umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe ubuzima kubwe ngo imyumvire iri hasi niyo ituma ababyeyi badashobora gutegurira abana indyo yuzuye. Akavuga ko hari ingamba zafashwe zo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye bagendeye urugo ku rugo nubwo bitoroshye.

Ubundi buryo buri gukoreshwa mu karere ka Rubavu mu guhashya imirire mibi mu miryango ngo ni ukuyishyikiriza amatungo magufi azabafasha kwicyenura maze ubushobozi bwakwiyongera n’imirire mibi igashira, ubu hakaba hamaze gutangwa ingurube ku miryango 35.

Nubwo ariko harimo kutumvikana igitera ingaruka ku mirire mibi y’abana, bamwe mubaturage bavuga ko ababyeyi benshi bahugira mu gukorera amafaranga bakibagirwa abana babo, cyane ko benshi mu babyeyi b’abagore bagombye gutegura amafunguro birirwa bakorera Goma bagataha bwije.

Cyakora ngo kuba hari n’abana birirwa bazererezwa mu migongo n’ababyeyi ngo ntihaboneka umwanya wo kubitaho ngo bahabwe intungamubiri yuzuye kuko ababyeyi babagurira ikibahendukiye aho kureba icyunganira abana.

One Response to “Rubavu: abaturage n’abayobozi ntibumvikana ku gitera indwara z’imirire mibi”

  1. thanks ,the article very usefull

Trackbacks/Pingbacks


Leave a Reply

Find us on Facebook