Categorized | Inama, Slider

Ngoma: Bamwe mu banywa itabi barashinjwa kurinywera mu ruhame bakabangamira abandi

Ngoma

Bamwe mu banywa itabi barashinjwa kuba barinywera mu ruhame bakabangamira abandi kandi bibujijwe kunywera itabi mu bantu kuko byangiriza ubuzima bwabo.

Hamwe muhinubirwa cyane ko hanywerwa amatabi mu ruhame ni mutubari, mu mabutike acururizwami itabi ndetse n’ahantu haba hateraniye abantu nko muri za gare n’ahandi.

Bamwe mu bakiriya twasazwe muri imwe muri bar y’ahitwa rond-point badutangarije ko bibabangamira cyane iyo hari unywereye itabi mu kabari kuko ngo usanga rihita rikwira hose.

Uwitwa Kanimba akomeza avuga ko ibyo bintu byo kunywera itabi mu ruhame bigenda byiyongera mu gihe hari ubwo byari byahagurukiwe bikagabanuka.

Yagize ati ”Oya rwose biri gufata indi ntera. Umuntu aragenda akajya muri bingaro ye mu kabari yarangiza agakongeza itabi ubwo rikaba rikwiye izindi bingaro akabari kose kakaba itabi. Biratubangamira kuko baba batwicira ubuzima kandi ntiwasiga inzoga yawe ubwo urihangana.”

Bamwe mu bafite akabari banze ko tuvuga amazina yabo bavuga ko nubwo bazi neza ko bibujijwe kunywera itabi mu kabari  hari abakiriya bitwaza ko ngo batanze ayabo bagashaka kubangamira abandi ariko ngo barabigisha bakabyumva bakabireka nubwo riba ryamaze kunyobwa.

Uwitwa Ruhumuriza, umwe mu banywa itabi twasanze ari kunywera imbere ya Gare ya Ngoma imbere ya station ya Essance ahari haparitse abanyonzi, ubwo twamwegeraga yatubwiye ko nawe azi ko itabi ari uburozi kandi ko iyo agiye kurinwa yibeta abantu.

Yabisobanuye agira ati” Nanjye nuko ryananiye kurireka nziko ari ribi, kandi kuri nywera mubantu ni bibi nabyo niyo mpamvu mba navuye hariya muri gare nkaza hano hatari benshi.”

Ruhumuriza akomeza avuga ko hari ahantu abona bidakwiye na busa ko bahanywera itabi nubwo we hari abo abona babikora.

Abisobanura yagize ati ”Nk’umuntu unywera itabi imbere y’umwana muto ufite amezi ataranuzuza umwaka mbona aba akosheje cyane kuko aba amwangiriza bikomeye. Nubwo yaba akuze, kumuroga umuha umwotsi ntibikwiye. Hari  abitwaza ko ngo baryiguriye amafaranga yabo bigatuma babangamira abandi.”

Mubushakashatsi bugenda bukorwa n’abahanga batandukanye bwerekana ko itabi ritera ibyago byinshi byo kurwara indwara zikomeye zirimo kanseri,umutima diyabete n’izindi.

Hari n’abemeza ko umuntu banywereye iruhande itabi agira ingaruka zikomeye bikaba byaratumye inzobere mu buvuzi bw’umutima mu kigo British Heart Foundation, June Davison, avuga ko bagiye gukora ubundi bushakashatsi bwimbitse ku ngaruka z’itabi ku muntu barinywera i ruhande we atarinywa.

Leave a Reply

Find us on Facebook