Categorized | Inama, Slider

Nyamirama: Abajyanama b’ubuzima bahawe inshingano zo guhagararira amatsinda ya Mitiweri mu rwego rwo kuzamura ubwitabire

Abajyanama b’ubuzima bahawe inshingano zo guhagararira

Mu gihe ubwitabire bw’abaturage mu bwisungane mu kwivuza bwa mitiweri butazamutse cyane mu murenge wa Nyamirama no mu karere ka Kayonza muri rusange mu mwaka wa 2013/2014, abajyanama b’ubuzima bo muri uwo murenge bahawe inshingano yo guhagararira amatsinda y’ubwisungane mu kwivuza bwa mitiweri.

Muri uwo murenge hari amatsinda y’ubwisungane mu kwivuza 96 mu midugudu 33 ariko abari bayahagarariye ngo ntibagiye bakora neza kuko batatangaga amaraporo agaragaza aho ubwitabire bugeze, bikaba byaratumye ubwitabira butazamuka uko byari biteganyijwe.

Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru umurenge wa Nyamirama wari ugeze ku gipimo cya 63% mu gihe habura ukwezi kumwe ngo umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2013/2014 urangire.

Abajyanama b’ubuzimabo basanzwe bafite ibikorwa bakora kandi bakanabitangira raporo mu nama bagirana n’ubuyobozi buri kwezi. Iyi ngo ni yo mpamvu bahawe inshingano yo guhagararira ayo  matsinda kuko bo ngo bazajya batanga izo raporo ku gihe, ibyo bikazajya bituma hamenyekana abaturage bataratanga imisanzu n’imbogamizi ituma batayitanga, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama Bizimana Claude abivuga.

Agira ati “Hari hasanzweho amatsinda ariko byagaragaye ko atagize ingufu. Dufite abajyanama b’ubuzima bakora kandi bakora neza, twahisemo ko abo bajyanama b’ubuzima dufite kuri buri mudugudu baba ari bo bayahagararira kuko buri kwezi bo dukorana inama bazajya batuzanira raporo turebe ko byagenda neza”

Abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Nyamirama babanje guhugurwa ku buryo bazahagararira ayo matsinda kandi bakageza ku makonti y’amatsinda amafaranga y’ubwizigame bw’abaturage.

Kuba ubwitabire bwa mitiweri butarazamutse cyane i Nyamirama ngo byatewe n’uko hatashyizwe imbaraga mu gukurikiranira hafi abaturage, ariko abajyanama b’ubuzima ngo biyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo umwaka utaha ubwitabire buzazamuke, nk’uko Murebwayire Agnes, umwe mu bajyanama b’ubuzima abivuga.

Ati “Hazagamo imbaraga nkeya z’uko abaturage bamenyereye ko babafata babishyuza, noneho aho matsinda agiriyeho ukabona bigenda gakeya. Turagenda duhwiture abaturage nbaze mu matsinda nta n’umwe usigaye batangire bizigame hakiri kare, abaturage baraza kuzamura ubwitabire ku buryo bushimishije”

Abajyanama b’ubuzima bahawe inshingano yo kwiheraho mu kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza mu matsinda, kuko bitakoroha igihe bigisha abaturage ibintu bo ubwabo batabanje gukora nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama abivuga.

Yongeraho ko ikintu cyo gusunika abaturage ngo batange imisanzu bitazongera kuko mu bihe byashize abaturage bakorerwaga ubukangurambaga ariko gukurikirana bigatangira nko mu kwezi kwa kane kandi mitiweri irangira mu kwa gatandatu, ku buryo “icyo kintu cyo gusunika kitazongera kubaho kuko ubukangurambaga no gukurikirana byatangiye hakiri kare” nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa wa Nyamirama akomeza abivuga.

Amatsinda ngo afasha abaturage kwizigama buhoro buhoro kugeza barangije kwishyura imisanzu ya mitiweri, umuturage akaba yemererwa kuzigama amafaranga yose abonye kuva ku giceri cy’amafaranga 100.

Leave a Reply

Find us on Facebook