Categorized | Inama, Slider

Nyabihu: Gahunda yo kubyara abana muri batisimu yatumye ikibazo cy’imirire mibi gikemuka

Abana bagera kuri 91 bari bafite ikibazo cy’imirire mibi, barakize neza binyuze mu bufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima mu guhashya iki kibazo. Uretse gahunda zindi zisanzwe zikoreshwa zo kurwanya imirire mibi, gahunda yo kubyara abana muri batisimu ni imwe mu zafashije cyane mu gutuma iki kibazo gikemuka.

Nk’uko Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu abivuga,nyuma yo kurwanya bivuye inyuma ikibazo cy’imirire mibi ku bana,basaba imiryango yose kubaka uturima tw’igikoni,gukamirana aho bishoboka no kwimenyereza kunywa amata aho kuyagurisha,kwitabira gahunda y’agakono k’umwana n’igikoni cy’umudugudu n’ibindi,kuri ubu abana 91 bari bafite barakize bose.

Uretse gahunda zisanzwe n’ubundi zo kurwanya imirire mibi zakurikijwe kandi zigasuzumwa neza mu midugudu no mu ngo,hari na gahunda idasanzwe yakozwe,aho abayobozi n’abandi bifite bagiye babyara  muri batisimu abana bari bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Ibi byatumye aba bana barushaho kwitabwaho, kuko uwabaga yabyaye umwana muri batisimu yamusuraga,akitanga mu bushobozi bwe akamugenera ibimukwiriye uko ashoboye, byatuma abona indyo yuzuye,akanagira inama ababyeyi b’umwana z’uko umwana yakwitabwaho uko bikwiye. Binyuze muri iyi gahunda,abana bose uko ari 91 bakaba barakize  neza.

Nyuma yo gukira kwabo, kuri ubu hakaba harakozwe gahunda yo gusubira inyuma mu miryango itandukanye mu karere ka Nyabihu, kureba niba hari abandi baba bashya baba bafite ikibazo cy’imirire mibi ngo nabo bitabweho by’ubwihariko bityo ikibazo cy’imirire mibi kizacike burundu.

Mu isuzuma ryakozwe abana 262 bashya babonetseho iki kibazo mu buryo budakabije ariko 15 bo basanga bafite ikibazo cy’imirire mibi ikabije.Dusenge Pierre avuga ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo aba bana bitabweho by’umwihariko kugira ngo bose bazakire  neza bagire ubuzima bwiza buzira indwara ziterwa n’imirire mibi.

Yaba inzego z’ubuvuzi,yaba mu midugudu,yaba mu ngo,hose bashishikarizwa kwita by’umwihariko ku bana bafite iki kibazo,bakitwabwaho kandi bagakira burundu.

m_Gahunda yo kubyara abana muri batisimu yatumye ikibazo cy’imirire mibi gikemuka

m_Gahunda yo kubyara abana muri batisimu yatumye ikibazo cy’imirire mibi gikemuk1

Inkwavu zororerwa muri utu tuzu tw’inkwavu mubona ku kigo nderabuzima cya Birembo zifasha mu gutegura indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi kandi n’ifumbire zitanga ifasha mu gufumbira uturima tw’igikoni

Ubwo twageraga ku kigo nderabuzima cya Birembo mu murenge wa Rambura,umwe mu baforomo bahakora yadutangarije ko abana bafite iki kibazo bitabwaho by’umwihariko kandi bafite umukozi ubishinzwe.

Kuri icyo kigo twahasanze akazu k’inkwavu,aho umuforomo twaganiriye yadutangarije ko zifasha mu gufumbira uturima tw’igikoni duhari ngo haboneke imboga nziza,zimwe mubyo bifashisha bategura indyo yuzuye ngo barwanye imirire mibi ku ku bana babonye yagaragayeho kuri icyo kigo nderabuzima.

Yongeyeho ko inkwavu boroye nazo zikoreshwa mu gufasha abo bana mu mirire yabo,aho umwana ufite icyo kibazo umubyeyi we yoroherezwa kuba yabona inyama z’izo nkwavu,akazifashisha mu gutegura indyo yuzuye akagaburira neza umwana we.

Uretse uyu muforomo waganiriye na Kigalitoday ,twashatse no kumenya uko mu nzego z’ibanze bita kuri iki kibazo cyo kurwanya imirire mibi. Shema Aimable,umwe mu bayobozi b’imidugudu yadutangarije ko ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima.

Avuga ko bakora uko bashoboye kose ngo bashishikarize abaturage kwitabira gahunda zo kurwanya imirire mibi,zirimo kugira akarima k’igikoni,kwitabira gahunda y’agakono k’umwana,kumenya gutegura indyo yuzuye n’ibindi. Uretse abajyanama b’ubuzima n’ikigo nderabuzima akaba avuga ko kibibafashamo.

Gukurikirana ubuzima bw’umwana akiri muto,bukitabwaho uko bishoboka kose nibyo bituma abasha gukura neza,agakuza ubwenge,igihagararo n’ibitekerezo. Ibi bigatuma abasha kugira ubuzima bwiza kandi akazagirira akamaro umuryango we n’igihugu. Iyi akaba ariyo mpamvu buri mubyeyi asabwa kwita ku mwana we uko bikwiye.

Leave a Reply

Find us on Facebook