Categorized | Inama, Slider

Gicumbi – Ibihumyo bizafasha kugabanya umubare w’abana barwara indwara zikomoka ku mirire mibi

m_Gicumbi – Ibihumyo bizafasha kugabanya umubare w’abana barwara indwara zikomoka ku mirire mibi

Ibihumyo bikungahaye ku ntungamubiri

Kuba ibihumyo bikungahaye kuntungamubiri  ziganjemo ibyubaka umubiri ngo bishobora kuba bimwe mubiryo byafasha abana bakirangwaho imiririe mibi muri aka karere kworoherwa.

Ibi byatangajwe n’umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinze ubuzima Kayumba Emmanuel, aho avuga ko ari byiza ko abana bakiri bato barya ibihumyo cyane cyane kubafite ikibazo cy’imirire mibi kuko byabafasha kugarura ubuzima bwiza.

Avuga ko ibihumyo bikungahaye ku ntungamubiri kandi igifu kibyakira vuba ku buryo byorohera urwungano rw’igogora gukora neza.

Kuba rero ibihumyo biryoha kandi  bikorohera urwungano ngogozi gukora neza bifasha cyane umwana ukiri muto kuba yarya iryo funguro byibura gatatu ku munsi.

Ibyo bikamufasha kuva muri cya kibazo cy’imirire mibi biturutse kuri za ntungamubiri ziganje muri cya gihumyo.

Avuga ko umwana wahuye n’ikibazo cy’imirire mibi akunze kugira ikibazo mu mikurire ye haba mu gihagararo no mu bwenge.

Ibi rero ngo bigira ingaruka mbi kubuzima bw’uwo mwana, utakuze neza kubera ikibazo cy’imirire mibi.

Avuga ko ababyeyi benshi bari bakwiye kwita kubana babo igihe batangiye kubaha imfashabere kuko aribwo usanga umwana akeneye intungamubiri nyishi zitandukanye.

Bamwe mu babyeyi barerera abana babo mu irerero ry’incuke mu murenge wa Byumba batangaza ko ubu bamaze gusobanukirwa neza n’akamaro k’ibihumyo kuko ngo mbere batitabiraga kubiha abana babo.

Mukandengo Alphonsine we avuga ko mu ndyo yuzuye bategurira abana babo bashyiramo n’ibihumyo kuko bazi ko bikungahaye ku ntungamubiri.

Ati “ turabizi neza ko ibihumyo bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi ariko ubu dufite ikibazo kuko ababye benshi batazi gutegura indyo yuzuye ugasanga bitumye abana babo bahura n’ikibazo gikomoka ku mirire mibi”.

Ubu mu karere ka Gicumbi abana bagera 47% bafite ikibazo cy’ubugwingire bitewe no kudakura neza bituruka ku mirire mibi.

Leave a Reply

Find us on Facebook