Categorized | Indwara

Rwanda : Ibiheri cyangwa ibibyimba biza ku gikanu biterwa n ibisebe bitavuwe neza

 

Ibiheri cyangwa ibibyimba

Dukunze kubona abagabo bamwe na bamwe bafite ku gikanu ibintu by’ibiheri binini cyangwa bitoya akenshi biba bigaragara nk’ibikovu binini. Iyo ni indwara bita Acne Keloidalis Nuchae. Madame Rugeri Umulisa Celestine, umuganga uvura indwara z’uruhu mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare aratanga ibisobanuro kuri iyi ndwara.

Muri rusange, iyi ndwara ikunda gufata abirabura n’abanyaziya, ni ukuvuga abantu bafite uruhu rwirabura cyangwa rwenda kwirabura. Akenshi, kwiyogoshesha abantu bakamaraho umusatsi, hakoreshejwe imashini yogosha iba itakuwemo umwanda ku buryo buhagije, maze iyi mashini igasiga ibisebe aho yanyujijwe, ni byo bitera iyi ndwara. 

Biba byiza rero iyo umuntu abonye afite bene ibi bisebe akihutira kujya kwivuza kuko iyo bijemo amashyira ntibivurwe, ari byo bivamo bene iyi ndwara akenshi igora gukira. Madame Rugeri ati : “byaba byiza ufite bene iyi ndwara agiye yihutira kujya kwivuza.


One Response to “Rwanda : Ibiheri cyangwa ibibyimba biza ku gikanu biterwa n ibisebe bitavuwe neza”

  1. mmule tshoke says:

    hi Celestine, pls contact me by email, or facebook. I’ve been trying to contact you, Mmule

Trackbacks/Pingbacks


Leave a Reply

Find us on Facebook