Categorized | Indwara

Rwanda : Bamwe mu banyarwanda ntibajya bavuza abana babo indwara y’ibihushi.

Bamwe mu banyarwanda

Ibihushi ni indwara ikunze kugaragara kenshi ku bana bari hagati y’imyaka itatu n’icumi.

Iyo urebye uburyo iyi ndwara iba imeze mu mutwe w’umwana, uba wagira ngo baba baramwogoshe, kandi mu byukuri nta muntu uba waramwogoshe.Ahubwo iyi ndwara ijyenda ipfura umusatsi w’umwana,bikamera nk’aho bamwogoshesheje urwembe .

Bamwe mu banyarwanda 2

Hari n’abana bamwe usanga umusatsi wose warashizeho burundu ku mutwe wose,kandi kugira ngo umwana azongere kumera undi ,bigasaba ko ibihushi bibanza bigakira neza, hanyuma umutwe w’umwana ukabona kongera kuzaho undi musatsi.

Iyi ndwara rero ngo hari bamwe mu banyarwanda usanga  batayiyifata nk’izindi ndwara umwana ashobora kurwara kandi zikabangamira ubuzima bwe.

Ariko aho usanga batayifata kimwe n’izindi ndwara ,cyane cyane ngo ni abatuye mu byaro ,uretse ko hari n’abatuye mu mujyi usanga batavuza indwara y’ibihushi.

Bamwe kandi usanga bavuga ngo irikiza,abandi ngo uburwayi butaryana ntacyo buba butwaye umwana,n’ibindi.

Mbuguje Berkimasi,utuye mu murenge wa Bushoki,akarere ka Rulindo,afite abana barwaye ibihushi.Avuga ko kubibavuza ngo bitoroshye  kuko bitababaza.

Yagize ati”iyi ndwara bayimaranye igihe ,ntago nigeze mbavuza.Byaje mbona ari duto none dore byabamaze umutwe wose.None se ko bitababaza ,ubwo urunva hari icyo bibatwaye.jye ntekereza ko bizagera aho bikikiza.Ikibazo ni uko umwana yaba akuraza ijoro avuga ko bimubabaza.”

Akomeza avuga ko umwana ashobora kubirwara kandi ntibimubuze gukora imirimo yo mu rugo.Ngo ashobora no kwikorera ku mutwe kandi ntibimubabaze,keretse biramutse birimo ibisebe.

Mukamana Clara ,avuga ko ari indwara nk’izindi kandi ko iyo ivujwe ikira ,kandi neza.

Aragira ati:Iyi ni indwara nk’izindi zose bisaba ko umubyeyi ayivuza umwana ,neza kandi vuba.Hari igihe usanga byarajemo ibisebe bininda amashyira ubwo se wunva umwana aba atarwaritse.Ababyeyi b’ino mu cyaro mbona batayivuza.”

Uyu mubyeyi akaba agira abafite abana barwaye ibihushi  inama yo kubavuza hakiri kare ,ngo kuko yangiza ubwiza bw’umwana,  no kubigirira isuku babyoza,kandi ngo bakamusiga amavuta menshi mu mutwe kuko biba bizana invuvu.

 

Leave a Reply

Find us on Facebook