Categorized | Indwara

Rwanda | Muhororo: Indwara ya Bwaki ntikigaragara mubana

Ubuyobozi n’abakozi bashinzwe iby’imirire mu bitaro bya Muhororo mu karere ka Ngororero bavuga ko amezi agiye kuba 6 hatagaragara indwara zikomeye ziterwa n’imirire mibi ku bana, mu bigonderabuzima byose bikorana n’ibyo bitaro.

Nubwo amakuru ava munzego z’ubuzima kurwego rw’igihugu avuga ko akarere ka ngororero kakiri kumwanya wa kabiri mu kurwaza bwaki cyane nyuma y’akarere ka Rubavu kaza ku mwanya wa mbere, abashinzwe gukurikirana indwara ziterwa n’imirire mibi bahamya ko zitakigaragara bakibaza ko abakora imibare batagenda bayihuza n’imibare mishya bahabwa n’ibitaro.

Muhororo Indwara ya Bwaki ntikigaragara mubana

Ibitaro bya Muhororo

Nyirasinamenye Jeanne bita akazina ka Mama nutriments ushinzwe imbonezamirire mu bitaro bya Muhororo yadutangarije ko mumezi arenga 5 ashize ntamwana ufite uburwayi bukomeye uri mu murongo utukura urazanwa kuri ibyo bitaro, kandi agahamya ko ibigonderabuzima bifite bene abo bana bihita bibohereza kubitaro kuko byo bidafite ubushobozi bwo kuvura abana nk’abo.

Ibyo kandi binemezwa na Muganga mukuru uyobora ibitaro bya Muhororo, usanga abaturage nibakomeza gahunda batojwe yo kwita ku mirire y’abana bato, abagifite indwara zoroheje z’imirire mibi nazo zizashira maze bwaki ikaba amateka.

 

Muhororo Indwara ya

Aho abana bavurirwa bwaki ntanumwe uharangwa

Ubwo twasuraga umwe mubagore barwaje umwana bwaki igihe kigera kumyaka ibiri yatubwiye ko umwana we yakize neza kuburyo atakijya gufatira amafunguro hamwe n’abandi bana mu rwego rwo gufata imiti, ubu akaba agerageza kugaburira neza abana be akurikijwe ibyo yigishijwe mu gutegura amafunguro y’abana.

Ubwo twageraga mu byumba byateganyirijwe kuvurirwamo abana barwaye bwaki, twasanze kimwe gifunze kuko kimaze igehe kitakira abana naho ikindi gifunguye ariko ntamwana n’umwe urangwamo. Gusa hari abavuga ko bwaki ikigaragara mu bigonderabuzima bikorana n’ibitaro bya kabaya, ahanini kubera imyumvire y’abatuye ako gace.

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook