Categorized | Indwara

Rwanda | Amajyaruguru: Hagiye kujyaho gahunda yo kugenzura niba ababyeyi baganira n’abana babo

Hagiye kujyaho gahunda yo kugenzura niba ababyeyi baganira n’abana

Guverineri w’intara y’amajyaruguru atangaza ko muri iyo ntara hagiye kujya ho gahunda yo kugenzura niba koko ababyeyi baganiriza abana babo kugira ngo babagire inama, banamenye ibibazo bafite bityo bakurane umuco uboneye.

Tariki ya 08/01/2013 ubwo Imbuto Foundation yakoreshaga ibiganiro bihuje abana n’ababyeyi bo mu karere ka Burera, mu kubashishikariza kwimakaza umuco w’ibiganiro mu miryango, Bosenibamwe Aimé, yavuze ko ababyeyi n’urubyiruko babyakiriye neza. Ngo isigaye ni ukugenzura niba ibyo bigiye muri ibyo biganiro bazabishyira mu bikorwa.

Yagize ati “…bizasaba ko hashyirwa ho n’uburyo bwo gusuzuma niba koko dutera intambwe, duhereye muri iyi gahunda yo gukangurira ababyeyi kuganira n’abana babo mu miryango.”

“Abayobozi b’inzego z’ibanze: guhera ku mudugudu, ku kagari, bakore imihigo yo gukurikirana ko ababyeyi baganira n’abana babo mu miryango ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere”.

Akomeza avuga ko ababyeyi bakwiye gutinyuka bakaganira n’abana babo kuko kuva na kera uwo muco wahoze. Kuri ubu impamvu ugenda ugabanuka ni ukubera iterambere. Abayobozi icyo bashinzwe ni ugukomeza gusigasira uwo muco nk’uko Bosenibamwe abihamya.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru avuga ko u Rwanda rushyize imbere iterambere rikataje. U Rwanda ruzagera kuri iryo terambere ari uko rufite abanyarwanda bafite ubuzima bwiza.

Ni ngombwa ko urubyiruko ruganirizwa kugira ngo rwirinde SIDA rwifata bitarushobokera rugakoresha agakingirizo nk’uko Guverineri Bosenibamwe akomeza abisobanura.

Imbuto Foundation ifite gahunda yo gushishikariza urubyiruko kwirinda SIDA binyuze muri kamanye yo gushishikariza ababyeyi kuganiriza abana babo kuko umwana akurana uburere umubyeyi yamuhaye.

Ikindi ni uko Imbuto Foundation ifatanya na Association des Jeunes Scolarises Contre le SIDA, ikorera mu karere ka Musanze, mu kurwanya icyorezo cya SIDA mu rubyiruko mu ntara y’amajyaruguru.

Leave a Reply

Find us on Facebook