Categorized | Indwara

Rwanda | Kamonyi : Imbaraga z’urubyiruko zigiye kwifashishwa mu gukumira ubwandu bushya bwa virus itera Sida

Imbaraga z’urubyiruko zigiye kwifashishwa

Umubare munini w’abandura agakoko gatera Sida wiganjemo urubyiruko, mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya, akarere ka Kamonyi  kiyemeje ko mu bikorwa by’urugerero biteganyijwe, Intore zizafasha mu gukangurira urubyiruko ububi bwa Sida.

Mu rugendo rwo kwihesha agaciro bahagarika ubwandu bushya mu banyarwanda, rwabereye kuri santeri ya Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge, kuri uyu wa gatatu tariki 9/1/2013, muyobozi w’akarere wungirije, Uwera Marie Alice, yahamagariye Intore zitegura gutangira ibikorwa by’urugerero, kuzakora ubukangurambaga ku rubyiruko bagenzi ba bo kuko aribo bugarijwe cyane n’icyorezo cya Sida.

Nk’uko bitangazwa n’uyu muyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ngo mu karere ka Kamonyi, ubwandu buhagaze kuri  2,4 %. Abenshi muri abo banduye, bakaba ari urubyiruko.

Ngo urubyiruko ruhura n’ibishuko byinshi birushora mu busambanyi, kandi bamwe mu babyeyi ntibabasha kubatinyuka ngo babasobanurire cyangwa se babumvishe ibibi bashobora guhurira na byo mu myitwarire idahwitse.

Gakungu Jacques, ukuriye ishami rishinzwe amahugurwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), atangaza ko mu mpamvu zituma urubyiruko rwandura agakoko gatera Sida, harimo guteshuka ku nshingano za bo, nko gushukwa n’abakuze, amatsiko, ubumenyi buke no kudakomera ku busugi n’ubumanzi.

Urubyiruko rwiteguye gutangira urugerero ruzamara amezi atatu, rwiyemeje kuzafasha abo baturanye babasobanurira ububi bwa sida, bahangana n’ibibazo by’ubukene n’iby’ibiyobyabwenge bitera bamwe mu rubyiruko kwiyandarika.

Mukakarangwa Jeannette na Hakizimana Leonard, batuye mu kagari ka Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge, bavuga ko biteguye gufatanya n’izindi ntore gushyiraho Club yo kurwanya Sida mu kagari ka bo, urubyiruko rukazajya ruyihererwamo inyigisho n’amahugurwa ku byerekeranye n’agakoko gatera Sida.

Mu Rwanda hose, ubwandu bw’agakoko gatera  Sida buhagaze kuri 3%, nk’uko Gakungu abitangaza abenshi muri bo ni urubyiruko,  umubare w’abakobwa banduye ukaba uri hejuru ku w’abahungu ho 5%.

Leave a Reply

Find us on Facebook