Categorized | Isuku

Rwanda : Baracyasangira inzoga bakoresheje umukenke umwe.

Baracyasangira inzoga

Hamwe na hamwe mu Rwaanda Haracyari abanyarwanda bamwe bagisangiza umuheha umwe. Iyo ubashije kuganira nabo baguha ibisobanuro bitandukanye, by’impanvu basangiza umuheha umwe ari benshi.

Bamwe bavuga ko umukenke ,cyangwa se umuheha,ngo  watumaga abanyarwanda bagirana ubusabane, kuko iyo umuntu anywa agahereza undi Bizana ubumwe ,mu bantu baba barimo gusangira.

Abandi bati gusangiza umuheha ni ikimenyetso cy’uko abantu baba bakundanye,bityo ugasanga abantu badafitanye urukundo ari bo badashobora gusangirira ku muheha umwe.

Gusa iyo urebye ukuntu abasangiza umuheha umwe baba bahererekanya kandi ari benshi, ubona biteye impungenge .Cyane cyane ku bijyanye n’isuku.Umuntu ashobora kuba atajya yoga mu kanwa, akaba yahererekanya na mugenzi we uwo mwanda.

Ku bijyanye n’uburwayi nacyo ni ikibazo .Umuntu arwaye indwara zo mu kanwa ,yazanduza abo baba basangira byoroshye ,binyuze mu guhererekanya wa muheha.

Mbazabugabo jean,utuye mu kagari ka Taba ni mu murenge wa Rusiga ho mu karere ka Rulindo,avuga kobo bagikoresha umuheha umwe ,nk’ikimenyetso cy’uko ari bamwe.

Aragira ati”Hano turacyakoresha umuheha umwe tugasangira turi benshi kandi mbona nta cyo bidutwaye ahubwo twunva turi umwe .Ariko ibyo tubikora mu kabari.Naho ino aha iyo habaye ubukwe usanga abatumiye baba bafite ibyo baheramo abantu inzoga,nk’utujerikani duto twa litiro.”

Akomeza avuga ko mu birori  buri muntu afata icyo anywesha ku giti cye, yarangiza agataha cyangwa se bakaba bamwongera,ngo ariko nta wusangije n’undi umuheha umwe.

Nyamara ariko n’ubwo uyu musaza avuga ko ntacyo bitwaye,mugenzi we we Naniyasi,avuga ko koko atari byiza kandi ko n’ abayobozi babo bahora babibabuza.

Aragira ati”nta gihe abayobozi batatubuza gusangiza umuheha umwe ,kandi ni byo koko kuko abantu bose ntibaba ari bazima.hari ababa barwaye indwara nk’igituntu bakaba bakwanduanya.n’ubwo dukomeza kubikora turabizi ko ari ikosa.ariko nta kundi byanze kutuvamo.”

Ati”Mbona gusangiza umuheha umwe  biri mu muco w’abanyarwanda kubavamo ntibyoroshye.”

Abacuruzi b’utubari muri aka kagari, bavuga ko babanje kujya babaha udukombe bikaza gusa nk’ibyibagiranye,nabo bakagera aho bakabareka, ngo kuko babonaga bikundiye kunywesha imiheha.

 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook