Categorized | Isuku

Rwanda | Muhanga: Isuku y’igikoni cy’ibitaro bya Kabgayi iracyemangwa

Isuku y’igikoni cy’ibitaro bya Kabgayi iracyemangwa

 

Ubwo itsinda ryari rishinzwe kugenzura isuku n’imikorere y’ibikorwa biri mu karere ka Muhanga, ryageraga mu bitaro bya Kabgayi, banenze isuku iri mu gikoni cya Kabgayi.

Iki gikoni gihuriweho n’abarwaza batandukanye bo muri ibi bitaro cyagaragayemo umwanda ushobora kuba wagira ingaruka zitari nziza ku barwayi ndetse no kubarwaza ubwabo kuko ibyo bateka nabo babisangira n’abo barwaje.

Ibyagaragaye akaba ari uko bimwe mubyo batekerano, ibyo baruriramo cyangwa ibyo baheramo ibiryo abarwayi babitereka ku isima hasi ahari umwanda kandi abantu bahatambuka bakaba bashyiramo umwanda wo mu nkweto.

Ikindi banenzwe akaba ari uko bahatira hasi ibyo bagiye guteka hakaba n’ubwo bamwe basiga ibyo bishishwa hasi.

Nk’uko bitangazwa na Gatali Eugene umwe mu bari bagize iri tsinda, ngo basabye aba barwaza ko bashaka uburyo bakwitoramo umuyobozi w’igikoni akagajya acunga umuntu uzana umwanda mu gikoni kuko aribo bagomba kwikorera isuku.

Ubusanzwe si abarwaza bose batekera muri iki gikoni kuko abagikoreramo ari ababa badafite ubundi bushobozi bwo kugemurira abarwayi babo kuko batuye kure cyangwa bakaba badafite ubushobozi bwo guhora baza ku bitaro.

Mu busanzwe isuku y’ibitaro bya Kabgayi ntabwo ikemangwa cyane kuko byinshi mu byo aba bagenzuzi bakekaga ko bishobora kuba bifite umwanda byakemutse nk’imisarane yahoo n’ibindi.


 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook