Categorized | Isuku, Slider

Ngororero: Guverineri arasaba abatuye akarere ka Ngororero kugira isuku

Mu ruzinduko aherutse kugirira mu karere ka Ngororero, guverineri w’intara y’Iburengerazuba Caritas Mukandasira yanenze isuku nke ikigaragara muri aka karere maze asaba abayobozi n’abaturage bako kongera imbaraga mu kugira isuku cyane cyane isuku y’abana bato.

Byari nyuma y’igihe cy’ukwezi kumwe ubwo nyuma y’uko atangira iyi mirimo, Guverineri Mukandasira yasuye bwa mbere aka karere agasanga kagaragara mo isuku nke maze agasaba abaturage muri rusange kwitwararika isuku kuko ariyo soko y’ubuzima kandi ikubahisha uyifite.

Agaya imyitwarire kwisuku, Guverineri yavuze cyane kwisuku nke igaragara ku bana bato cyane cyane mu bice by’icyaro, aho avuga ko bisa n’aho ababyeyi babo batabitayeho ku birebana n’isuku y’umubiri ndetse n’iyimyambaro.

Imyambarire y’abana bato ni kimwe mu byanenzwe na Guverineri Mukandasira

Imyambarire y’abana bato ni kimwe mu byanenzwe na Guverineri Mukandasira

 

Icyakora, guverineri yanashimye ko ibindi yari yarasabye abaturage nko gufatanya muri gahunda za leta, kwita kuburezi bw’abana, kwitabira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi byashyizwe mo imbaraga kuburyo bugaragara.

Uretse guverineri, bamwe mu baturage b’aka karere nabo bavuga ko isuku ari nkeya, bitewe no kutagira amazi ariko bakanongeraho ubushake bukeya bwa bamwe mu kwita kwisuku bitwaje ubukene.

Umuyobozi

Umuyobozi w’ubuzima muri aka karere Muganza J M V avuga ko isuku muri aka karere ikorwa neza ku kigereranyo cya 70% ukurikije uko ikwiye gukorwa, ikibazo nyamukuru ngo kikaba ari amazi meza akiri make muri aka karere.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon akaba yarijeje Guverineri ko bagiye gushyira imbaraga nyinshi mu kongera ibikorwa by’isuku hitabwa cyane cyane ku gukwirakwiza amazi meza ndetse ubu imwe mu miyoboro y’amazi izayegereza abaturage ikaba irimo gukorwa.

Leave a Reply

Find us on Facebook