Featured Stories
Muhororo : Ababyeyi bishimiye uko abajyanama b’ubuzima babitaho mu gihe cy’iminsi 1000 Gisagara: Ubwisungane mu kwivuza bukwiye kuba umuco Gisagara: Amavuriro begerejwe yatumye nta muntu ukirembera iwe
 
Bishimira uko abajyanama b’ubuzima babakurikirana

Muhororo : Ababyeyi bishimiye uko abajyanama b’ubuzima babitaho mu gihe cy’iminsi 1000

Tweet Bamwe mu babyeyi (abagore batwite cyangwa ababyaye batararenza iminsi 1000) bavuga ko bishimira uko abajyanama b’ubuzima babafasha mu gukurikirana ubuzima bwabo n’ubw’abana babo mu gihe cy’iminsi 1000 ndetse na nyuma yaho. Kuba abajyanama b’ubuzima ngo bibwiriza gukurikirana umubyeyi bituma nabo biyumvisha ibyiza byo kwikurikiranisha kwa muganga (kwipimisha). Umurerwa Jeannine umwe mu bagore twaganiriye  ubwo […]

Ubwisungane mu kwivuza bukwiye kuba umuco

Gisagara: Ubwisungane mu kwivuza bukwiye kuba umuco

Tweet Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gisagara, bavugako nyuma yo kubona akamaro n’ibyiza by’ubwisungane mu kwivuza, bagasanga ntawe ukwiye kwibutswa gutanga umusanzu, bikwiye kuba umuco kuko aribo bambere bigirira akamaro. Gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ni kimwe mu byorohereza umuturage wawutanze, aho ngo abasha kwivuza ku mafaranga make bitandukanye n’utarawutanze. Uwituze Marie Grace […]

Amavuriro begerejwe yatumye nta muntu ukirembera iwe

Gisagara: Amavuriro begerejwe yatumye nta muntu ukirembera iwe

TweetAbaturage bo mu karere ka Gisagara mu mirenge ya Musha, Gishubi, Nyanza na Kibirizi ahamaze kubakwa poste de santé mu tugari, barishimira kuba baregerejwe ubuvuzi, aho bavuga ko nta muntu ukirembera mu rugo. Mu rwego rwo korohereza abaturage gushyikira ubuvuzi, akarere ka Gisagara kari kubaka amavuriro mato (poste de santé) mu tugari tugize imirenge y’aka […]

Ngoma: Haracyakenewe ubukangurambaga mu gukoresha neza inzitiramubu

Ngoma: Haracyakenewe ubukangurambaga mu gukoresha neza inzitiramubu

25 April 2015

TweetNyuma y’aho akarere ka Ngoma kaje mu turere 10 maraliya iherutse kugaragaza ubwiyongere bwinshi maze hatangwa inzitiramubu mu baturage, bamwe mu baturage baravuga ko bagikeneye ubukangurambaga  mu gukoresha neza inzitiramubu bahawe. Nyuma yo guhugurwa n’abakozi ba minisiteri y’ubuzima bamwe mu baturage bagaragaje ko bakoreshaga inzitiramubu nabi ndetse ko ariyo mpamvu babona barwaraga maraliya kandi bakoresha […]

Read the full story

Posted in Inama, Kinyarwanda0 Comments

Rusizi: Abantu 99 baracyarwaye Amavunja

Rusizi: Abantu 99 baracyarwaye Amavunja

25 April 2015

Tweet Nyuma yaho inzego z’ubuyobozi zitandukanye zishyize imbaraga muri gahunda zo kurwanya indwara zikomoka kumwanda zirimo amavunja mu karere ka Rusizi haracyagaraga bamwe mubaturage bagifite amavunja mu mirenge itandukanye y’aka karere ibi ni ibyatangarijwe mu nama y’umutekano yaguye y’aka karere yabaye ku wa 22/04/2015, aho abantu bagera kuri 99 bo mu ngo zitandukanye bakirwaye imvunja […]

Read the full story

Posted in Isuku, Kinyarwanda0 Comments

Iyi myenda niyo ubuybozi bw’umurenge wa Byumba wari wabashyiriye

Gicumbi – Kutambara inkweto nibyo bitera abasigajwe inyuma n’amateka kurwara imvunja

24 April 2015

TweetBamwe mubasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi bavuga ko impamvu ikibazo cy’umwanda n’amavunja bidacika mu miryango yabo biterwa n’ubukene ndetse no kutambara inkweto. Mukampamije Angeline atangaza ko impamvu amavunja akira ngo nuko badafite ubushobozi bwo kubona amafaranga yo kugura inkweto zo kwambara. Avuga ko nyuma yo guhandurana ayo mavunja […]

Read the full story

Posted in Isuku, Kinyarwanda, Slider0 Comments

Rusizi: Abana 224 bafashe icyemezo cyo kwitwararika birinda ababashuka

Rusizi: Abana 224 bafashe icyemezo cyo kwitwararika birinda ababashuka

22 April 2015

Tweet Mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’umwana hagamijwe kugirango bamenye uko birinda icyorezo cya SIDA, abana 224 barerwa n’umushinga uterwa inkunga na Compassion International  RW 543, ubarizwa mu itorero rya EPR , Paruwasi ya Kamembe , bafashwe amaraso hagamijwe kugirango bamenyeshwe uko ubuzima bwabo buhagaze kugirango bamenye uko bagomba gukomeza kwitwara. Umuyobozi w’umushingwa RW 543, […]

Read the full story

Posted in Indwara, Kinyarwanda0 Comments

Ngororero : kwita ku isuku ngo byagabanya 30% by’indwara ziboneka mu karere

Ngororero : kwita ku isuku ngo byagabanya 30% by’indwara ziboneka mu karere

19 April 2015

TweetUmuyobozi w’ibitaro bya Muhororo bikorera mu karere ka Ngororero Dr Ahishakiye emmanuel atangaza ko abaturage baramutse bitaye ku isuku, indwara zifata abaturage muri rusange zagabanukaho 30%. Uyu muyobozi avuga ko mu ndwara bahura nazo harimo izirebana n’isuku zingana na 7% kongeraho n’indwara z’amenyo nazo zifite aho zihuriye n’isuku zingana na27%. Dr Ahishakiye avuga ko izi […]

Read the full story

Posted in Isuku, Kinyarwanda, Slider0 Comments

Kamonyi: Bamenye kwita ku mirire y’abana ba bo kubera inyigisho za ADRA Rwanda

Kamonyi: Bamenye kwita ku mirire y’abana ba bo kubera inyigisho za ADRA Rwanda

19 April 2015

TweetNyuma y’uko Umuryango utegamiye kuri Leta ADRA Rwanda utangije umushinga wo gufasha ababyeyi mu kwita ku mikurire y’abana, mu karere ka Kamonyi ababyeyi bahamya ko hagaragaye impinduka mu mikurire y’abana ba bo bitewe n’uko uretse kugirwa inama n’amahugurwa, bafashijwe no kubona ibikenerwa kugira ngo bagera ku gutegura amaafunguro yuzuye. Mu mushinga wa ADRA Rwanda wo […]

Read the full story

Posted in Inama, Kinyarwanda, Slider0 Comments

Burera: Bifuza ko udusanduku bakuragamo udukingirizo tw’ubuntu twasubizwaho

17 April 2015

Tweet Abaturage bo mu karere ka Burera, cyane cyane urubyiruko, barasaba ko udusanduku bakuragamo udukingirizo tw’ubuntu twari twarakwirakwijwe mu masantere atandukanye yo muri ako karere twasubizwaho kuko twari tubafitiye akamaro mu bijyanye no kwirinda agakoko gatera SIDA. Mu mwaka wa 2012 nibwo utwo dusanduku, twabagamo udukingirizo tw’ubuntu, twashyizwe mu masantere atandukanye yo mu karere ka […]

Read the full story

Posted in Inama, Kinyarwanda, Slider0 Comments

Nta ngaruka inzitiramibu igira ku buzima

17 April 2015

TweetN’ubwo hari abaturage bo mu Karere ka Huye bavuga ko babangamirwa n’inzitiramibu iteye umuti, akaba ari yo mpamvu bamwe bahitamo kutaziraramo kandi barazihawe, abaganga bavuga ko kurara mu nzitiramibu nta kibazo na kimwe bitwara mu gihe yagiriwe isuku. Anastasie Kankera, agaragaza uburiri bw’umwana we butariho inzitiramibu agira ati “arwara asima cyane. Iyo ayirayemo akunda guherwa […]

Read the full story

Posted in Inama, Kinyarwanda, Slider0 Comments

Nyamagabe: Haracyagaragara ingo zidafite imisarane n’izifite itujuje ibyangombwa

17 April 2015

Tweet Haracyagaragara ingo za bamwe mu baturage, zidafite imisarane n’izifite imisarane itujuje ibyangombwa, bitewe n’impamvu z’ubushobozi bucye ndetse n’ikibazo cy’imyumvire mike ku isuku ya bamwe mu baturage. Ibarura ryakozwe n’Umurenge wa Cyanika, ryasanze ingo zigera ku 1,000 zifite ubwiherero butuje ibyangombwa, ibi bikaba biterwa n’ubushobozi buke bwa bamwe mu baturage n’abafite ubushake buke bwo kubaka […]

Read the full story

Posted in Isuku, Kinyarwanda, Slider0 Comments

Gisagara: Haracyakenewe ubukangurambaga ku mirire

17 April 2015

TweetMu rwego rwo guca imirire mibi mu karere ka Gisagara, Lèandre Karekezi umuyobozi w’aka karere aratangaza ko hafashwe ingamba zijyanye no kongera imbaraga mu bukangurambaga ku mirire. Imibare yashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2014, igaragaza ko aka karere ka Gisagara ariko kagifite umubare munini w’abana bagaragarwaho n’imirire mibi mu […]

Read the full story

Posted in Inama, Kinyarwanda, Slider0 Comments