Categorized | Ubuvuzi

RWANDA : GISAGARA NIYO IRI KU RUGERO RWIZA MU TURERE TWATEWEMO UMUTI WICA IMIBU

Mu turere dutatu Gisagara, Bugesera na Nyagatare twatewemo umuti wica imibu itera malariya, akarere ka Gisagara niko kaza ku mwanya wa mbere mu kuba karatewemo umuti neza kuko nyuma yo gutera imiti muri utu turere hakozwe icyegeranyo kigaragaza ko kaza ku mwanya wa mbere ku rwego rwa 98.3%.

RWANDA | GISAGARA NIYO IRI KUUbwo hakorwaga inama y’isuzumwa ry’iki gikorwa muri aka karere kuri uyu wagatatu tariki ya 24/10/2012, umukozi muri Minisiteri y’ububzima mu ishami ryo kurwanya malariya bwana DUNIA MUNYAKANAGE, abakozi ba IRS (Indoor Residual Spraying)   n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bose bakorera mu karere bagaragaje ko gukingira malariya binyuriye mu gutera umuti wica imibu itera malariya mu mazu byagenze neza, bakaba bashimira aka karere kose kuba karabyitwayemo neza.

Bwana Dunia yagize ati “Kuba iki gikorwa cyaragenze neza byaturutse ku bufatanye bwiza hagati y’ubuyobozi bw’akarere kugeza ku kagari, bafashaga mu bukangurambaga bityo abaturage bakitegura abakingira ntibagire ikibazo cyo kubabura cyangwa gusanga batiteguye”.

Iki gikorwa kandi ngo hakurikijwe uko cyateguwe ndetse n’uko cyitabiriwe, ntacyari kubuzako aka karere gaterwa 100% gusa ngo amazu yatumye bitaba kuri uyu mwanya ni ayabaruwe ariko adatuwemo cyangwa ataruzura neza bituma abatera umuti bayasimbuka.

Gutera imiti mu mazu ni gahunda ya minisiteri y’ubuzima ikorwa binyujijwe muri gahunda ya “ Malaria Control Program” iterwa inkunga na USAID/PMI.

Inama yasojwe no gushimira Imirenge yose kubera ubufatanye yagaragaje ikaba yagenewe certificate y’imikoranire myiza.

 

One Response to “RWANDA : GISAGARA NIYO IRI KU RUGERO RWIZA MU TURERE TWATEWEMO UMUTI WICA IMIBU”

  1. Children says:

    The LEGOLAND Florida theme park looks really interesting for my wife and I, we grew up with LEGOS so we are looking forward to ride the roller coasters and see all the interesting LEGO Models.

Trackbacks/Pingbacks


Leave a Reply

Find us on Facebook