Categorized | Ubuvuzi

Rwanda : Ubwinshi bw’abarwayi mu bitaro bya Kabgayi bukomeje gutera impungenge

Ubwinshi bw’abarwayi mu bitaro bya Kabgayi bukomeje gutera impungenge

Bamwe mu barwayi bivuriza mu  bitaro bya Kabgayi byo mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo barinubira ubwinshi bw’abagana ibitaro kandi ababakira ari bake n’aho bakirirwa ari hato cyane.

Kuri ibi bitaro mu masaha menshi y’akazi uhasanga abantu benshi cyane cyane aho bakirira abarwayi baje kwivuza ubwa mbere (reception).

Nyamara n’iyo uhageze mbere y’amasaha y’akazi ni ukuvuga mbere ya saa moya n’igice nabwo uhasanga abantu benshi baba bazindutse baje gufata imyanya kugirango bakirwe mbere kandi hakiri kare.

Ibi bituma bigera mu masaha y’akazi abantu bategereje kwakirwa ari benshi cyane kuburyo hari ubwo hari abahitamo kureka kwivuriza aha kubera ko babona batazagerwaho.

Umwe mu banyeshuri bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda wari waje kuvuza mugenzi we kuri ibi bitaro we aratangaza ko mugenzi we yafashwe bari muri aka karere bikaba ngombwa ko baza muri ibi bitaro kuko yabonaga mugenzi we arembye none yahisemo kumujyana mu rindi vuriro ryigenga kuko abona bagerwaho yarembye cyane.

hari kandi na bamwe mu barwayi batangaza ko hari ubwo barara muri ibi bitaro kugirango babashe kuzivuza hakiri kare. Abenshi bavuga ko iyo wiyemeje kurara  mu bitaro barara mu makoridoro ku ntebe ziba zihari kuko baba batemerewe kuryama mu byumba by’abarwayi.

umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Osee Sebatunzi avuga ko iki kibazo bakizi kandi bamaze kukigaho kuko ngo ahari ikibazo ubu ari aho abarwayi bakirirwa mbere y’uko babonana n’abaganga.

Avuga ko aha hantu abarwayi bakirirwa bagiye kuhongera vuba na bwangu bakongera imiryango ndetse n’abantu bagomba kujya bakira abarwayi baje kwivuza.

Dr Sebatunzi avuga kandi ko no mu bitaro rwagati ni ukuvuga mu maserivisi atandukanye naho bagiye kujya bahashyiraho aho abarwayi bagana izo serivisi bazajya bakirirwa cyangwa bazajya bishyurira, batarinze bajya kwishyurira aho bose bajya (kuri reception nini).

Mu busanzwe n’abarwayi bo mu bitaro bakirirwa kuri iyi reception ya mbere kandi bari basanzwe barwariye mu bitaro bigatuma hari ubwo batinzwa n’umurongo uba uhari.


 

 

Leave a Reply

Find us on Facebook