Categorized | Slider, Ubuvuzi

Rusizi: Abaturage baranenga serivizi zihabwa abivuriza kuri Mutuelle

 Abaturage baranenga serivizi zihabwa abivuriza kuri Mutuelle

Bamwe mubaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rusizi baratangaza ko bamaze kumenya akamaro k’ubwisungane mu kwivuza kuko basigaye bibwiriza gutanga (Mutuelle) nta muntu ubirutse inyuma , icyakora nubwo bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kugira ubwisungane mu kwivuza ngo baracyahura n’imbogamizi za serivisi mbi bahabwa aho ngo bajya kwivuza ntibahabwe imiti ahubwo bagatumwa n’ibitaro cyangwa ibigo nderabuzima  kujya kuyigurira hanze mu mafarumasi kandi  mu mafaranga yabo.

Aba baturage bavuga ko Mu gihe hasigaye igihe gito kugirango umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2013-2014 urangire abaturage bamwe bo mu karere ka Rusizi baratangaza ko ubu bamaze kwishyura Mutuelle y’umwaka wa 2014-2015, kubera ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro kayo. Mu gihe bamwe bavuga ko bamaze kwishyura ubwisungane bw’uyu mwaka abandi bavuga ko bari kurwana nuko bashakisha aho bakura umusanzu w’ubwisungane mu kawivuza aho bavuga ko bafite icyizere cy’uko bazawubona

Nubwo aba baturage bavuga ko bitaborohera kubona umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bavuga ko abashinzwe serivisi z’ubuzima bakwiye kunoza imikorere yabo kuko ngo amafaranga batanga bajya kugura imiti hanze kandi bafite ubwisungane mu kwivuza ibyo kandi ngo byiyongeraho kwakirwa nabi n’abaforumu aho ngo baba babaterana utwatsi aba baturage bavuga ko iki kibazo cyo kugurira imiti hanze kibahangayikishije cyane kuko ngo usanga akenshi iba ihenze bakibaza impamvu ibitaro bitayitanga.

Kuri icyo kibazo cya serivisi abanyamuryango ba Mutuelle bagaragaza cyo kudahabwa imiti, Nzamwituriki Theoneste ushinzwe ubugenzuzi bw’inyemeza bwishyu mu bitaro bya Gihundwe hanatugwa agatoki kuri iyo mikorere avuga ko ibyo abaturage bavuga Atari byo kuko ubwishingizi ubwo aribwo bwose bufatwa kimwe gusa ngo hari ubwo umurwayi abura umuti bitewe nuko uba udahari mu bitaro akaba yabifata nabi mu gihe asabwe kujya kuwushakisha hanze hy’ibitaro

Iki kibazo cya serivizi z’ubuzima cyakunzwe kugarukwaho cyane mu nama zitandukanye z’akarere aho abaturage bakoresha Mutuelle bahuraga n’ibibazo cyo kutavurirwa aho ariho hose akaba ari no muri urwo rwego  ababishinzwe basabwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi kunoza imikorere yabo bakemura ibyo bibazo byose .

Leave a Reply

Find us on Facebook