Categorized | Ubuvuzi

Rutsiro : Bitabira gutanga Mituweli cyane kuko batinya Malariya iba mu gace batuyemo

Abaturage bakorana n’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza rya Kibungo mu karere ka Rutsiro baza mu myanya y’imbere mu gutanga mituweli mu rwego rw’akarere, ibi ahanini bakaba babiterwa n’indwara ya Malariya ikunze kuboneka cyane muri ako gace batuyemo.

Bashishikari

Bashishikariza n’abandi muri rusange kwitabira gutanga mituweli kuko uyifite atarembera mu rugo, kandi akivuza ku mafaranga make.

Umwe muri abo baturage witwa Mukankaka Emerita utuye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yari yazanye ku kigo nderabuzima cya Kibingo umwana we w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, baramusuzuma basanga arwaye malariya. Ngo yihutiye kumuzana kwa muganga atararemba kubera ko umuryango we wose w’abantu batanu yamaze kuwutangira mituweli ya 2013/2014.

Uwo mubyeyi yemeza ko muri ako gace batuyemo kegereye ikiyaga cya Kivu kabamo malariya cyane, ngo bigaterwa n’imibu myinshi yororokera mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, kuko ngo haba hanashyushye.

Mukankaka asanga gutanga mituweli bifite akamaro kanini.

Ati “mbere umuntu yajyaga kwivuza yaratinze mu rugo kubera ko yabaga yabuze amafaranga, none ubu iyo umuntu afashwe yihutira kujya kwa muganga. Nk’uyu yafashwe ejo ku manywa, noneho muzindukana muzana kwa muganga. Urumva iyo ntagira mituweli, ubwo sinari kubona uko mpita muzana kubera ko nta mafaranga nari kuba mfite.”

Undi mubyeyi witwa Kanyundo Yulida utuye murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro na we yemeza ko muri ako gace haba malariya cyane kuko na we yari amaze iminsi ayirwaye, ariko akaba yarahise yihutira kuza kwivuza kwa muganga kuko yari yaratanze mituweli. Kanyundo asanga kuba yari yaratanze mituweli mbere bifite agaciro gakomeye cyane kuko yahise yihutira kuza kwa muganga atararemba, kandi akishyura amafaranga make cyane atarenze 200.

Kanyundo yagize ati “kugira mituweli ni ingenzi, mbere yo gushaka ibindi bintu wakwinezezamo ugomba kubanza ugashaka mituweli.”

Nubwo abenshi mu batuye mu gace ikigo nderabuzima cya Kibingo giherereyemo bahagaze neza mu gutanga mituweli, hari bamwe batayifite kubera amikoro make, hakaba abatayifite kubera imyumvire ishingiye ku myemerere yabo, ndetse n’abandi banga kuyitanga gusa kubera ko bataracengerwa n’akamaro kayo. Nyamara na bo ntabwo Malariya ibatinya.

Dusabinema Consolée uyobora ikigo nderabuzima cya Kibingo yabajijwe uko bigendekera  bene abo bantu mu gihe baramutse barwaye malariya bataratanze mituweli kandi wenda nta n’amafaranga bafite yo kwivuza.

Yasobanuye ko mu bukangurambaga bakora mu gihe bashishikariza abaturage gutanga mituweli, babwira abaturage ko uwaramuka arwaye malariya, atagomba gutinya ngo agume mu rugo, ahubwo ko agomba kwihutira kugera kwa muganga kugira ngo bamuvure hakiri kare.

Dusabinema ati “iyo aje arwaye, turamuvura, iby’amafaranga tugasigara dushaka uburyo ubuyobozi bwadufasha kuba twakwishyurwa, ariko umurwayi we twamaze kumuvura, yakize.”

Ishami ry’ubwisungane mu kwivuza rikorera ku kigo nderabuzima cya Kibingo rikorana n’abaturage bo mu tugari tumwe tw’imirenge ya Musasa, Gihango na Mushubati yo mu karere ka Rutsiro. Twinshi muri utwo tugari twitabiriye gutanga mituweli y’umwaka wa 2013/2014 ku buryo bushimishije kuko hari abarengeje 100% mu gihe abandi batanze ubwisungane mukwivuza ku kigereranyo cya 90%.

Leave a Reply

Find us on Facebook